Inyarwanda: B-Threy na Bushali mu barenga 40 bagiye guhurira mu iserukiramuco i Musanze

« Abahanzi barenga 40 barimo batanu bo mu Rwanda batanu barimo Bushali, Angell Mutoni na Deo Salvator bagiye guhurira mu iserukiramuco ryiswe ‘VolkanoFest’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Rizaba kuva ku wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023 kugeza
ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’u
Rwanda kuri Red Rocks and Classic Hotel.

Ryahawe insanganyamatsiko ku kurengera ibidukikije mu
rwego rwo gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyamuzima
no gukora ibishoboka byose mu kwirinda ihindagurika ry’ibihe kuri iyi si
dutuye.»

— Janvier Iyamuremye,
25/09/2023, inyarwanda.com
Open chat
1
Hello 👋
Can we help you?