Igihe: Ezra Kwizera, Bushali, B Threy n’abandi bagera kuri 50 bagiye guhurira i Musanze muri ‘Volcano Fest’

Abanyamuziki bagera kuri 50 barimo n’abafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda bategerejwe mu Iserukiramuco ‘Volcano Fest’ rizamara iminsi itatu ribera mu Karere ka Musanze.

Nsengiyumva Emmy, Kuya 5 October 2023

Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, byitezweko rizatangira ku wa 6-8 Ukwakira 2023, rikazabera ahitwa Nyakinama.

Abazitabira iri serukiramuco bazagira amahirwe yo kumva umuziki w’abahanzi b’abahanga barimo B Threy, Bushali, Angell Mutoni, Kaya Byinshii, Ezra Kwizera, 1Key, Maylo, Makembe n’abandi biganjemo n’abazaturuka hanze y’u Rwanda.

Uretse umuziki, mu minsi itatu abazitabira iri serukiramuco bazamurikirwa abahanga mu gushushanya ndetse n’izindi mpano zinyuranye.

Iragena Rodrigue utegura iri serukiramuco yabwiye IGIHE ko abaryitabira bamara iminsi itatu mu birori byiganjemo iby’umuziki.

Ati “Ni iserukiramuco rishingiye ku bukerarugendo, abantu baraza ababishaka haba hari amahema yo gukodesha iminsi itatu. Biba ari ibintu byiza.”

Umuntu wese ushaka kwitabira iri serukiramuco asabwa kwishyura ibihumbi 35 Frw bikamuhesha uburenganzira bwo kuryitabira iminsi yose.

Open chat
1
Hello 👋
Can we help you?